IKIBIRIRAHO, Ubucamanza bw'Ubufaransa bwanzuye ko abasirikare ba 'Opération Turquoise' nta ruhare bagize muri jenoside yabaye mu Rwanda

Mu mwanzuro warwo ku wa gatatu, urukiko rusesa imanza rw'i Paris rwanzuye ko bitarebaga abasirikare bari bari mu Bisesero "gukora nta tegeko bahawe riturutse ku babakuriye, ni ukuvuga minisiteri y'ingabo".

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Uganda: Ubwami bwa Tooro bwatangaje umwami mushya w'umunyamakuru wakoze mu Rwanda

    Edward Rukidi Kijanangoma yambaye ikositimu y'ubururu, karuvati y'ubururu n'ishati y'ubururu, ahagaze areba muri 'camera'.

    Ahavuye isanamu, UBC / X

    Insiguro y'isanamu, Edward Rukidi Kijanangoma yatangajwe nk'Umwami wa 14 wa Tooro

    Ubwami gakondo bwa Tooro mu burengerazuba bwa Uganda bwatangaje umunyamakuru kuri televiziyo ya leta (UBC) Edward Rukidi Kijanangoma nk'Umwami mushya wo gusimbura Umwami Oyo Nyimba, watanze (wapfuye) mu kwezi gushize afite imyaka 34, akaba yari we mwami muto cyane ku isi wari uri ku ngoma.

    Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari warimye ingoma mu mwaka wa 1995 ubwo yari afite imyaka itatu, yapfiriye muri Amerika ku itariki ya 27 Kanama (8), aho yari arimo kuvurirwa kanseri.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu mu murwa mukuru Fort Portal w’ubwo bwami, komite y’abiru yatangaje ko yahisemo Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma, usanzwe ari umunyamakuru usoma amakuru ndetse akaba ari n’umwanditsi mukuru kuri televiziyo UBC, ngo abe Umwami, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Itoranywa rya Kijanangoma ritandukanye n'ibyari byatangajwe mbere na Minisitiri w’intebe w’ubwo bwami Calvin Armstrong Rwomiire wari wavuze ko Oyo Nyimba, utari warashatse umugore mu buryo buzwi, yasize umwana, ari we wari kumusimbura ku ngoma.

    Nyuma y’amasaha akanama k’abiru gatangaje ko kahisemo Kijanangoma, impaka zahise zivuka.

    Igikomangomakazi Ruth Komuntale, umukobwa umwe gusa uvukana n’uwari Umwami Oyo Nyimba, yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko we na nyina (umugabekazi) Best Kemigisa, batemera itoranywa rya Kijanangoma nk’Umwami mushya.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’Igikomangomakazi Ruth Komuntale agira ati: “Musaza wanjye, yasize umurage usobanura neza cyane ko umuntu ukurikira ku murongo ari umuhungu we, uwo ni we muragwa w’ingoma.”

    Yongeyeho ko uwo murage unavuga uwasimbura Oyo igihe umuhungu we yaramuka adashoboye kumusimbura ku ngoma.

    Umugogo (umurambo w’umwami) wa Oyo watahukanwe muri Uganda uvuye muri Amerika ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ndetse ubu imyiteguro irakomeje yo gutabarizwa (gushyingurwa kw'abami) ku wa gatandatu ku musezero (irimbi ry’abami) uri hafi y’ingoro ye i Fort Portal.

    Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakoranye na Edward Rukidi Kijanangoma – akiri umunyamakuru kuri televiziyo y’u Rwanda aho yakoreshaga izina Eddie David Nkurukenzire – bishimiye itoranywa rye.

    Richard Kwizera yatangaje ku rubuga X ati: “Yasomaga amakuru y’Icyongereza...Jye ndi umunyamakuru utara amakuru mu Cyongereza n’Ikinyarwanda.”

    Yongeyeho ati: “Ni uko ni uko....”

    Nubwo Uganda itegetswe na perezida watowe, ifite ubwami bwinshi bwa gakondo bukomeje kugira ijambo rikomeye mu rwego rw'umuco nubwo nta jambo ryo muri politike bufite.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Trump avuga ko intambara yo muri Iran itazarangira mbere y'amatora y'ingenzi yo mu Gushyingo (11) uyu mwaka

    Perezida w'Amerika Donald Trump arimo kuvugira mu ndangururamajwi. Yambaye ikositimu y'ubururu bwijimye, ishati y'umweru na karuvati y'ubururu bwerurutse. Inyuma ye hari amabara y'umweru n'umutuku yo mu ibendera ry'Amerika.

    Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock

    Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko adatekereza ko intambara yo muri Iran izarangira mbere y’amatora yo hagati muri manda azaba mu Gushyingo (11) uyu mwaka, yongeraho ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazagabanuka mbere y’icyo gihe.

    Avuga kuri Iran ku wa gatatu, Trump yagize ati: “Ntekereza ko intambara izarangira ako kanya nyuma y’amatora kuko ntibashobora kwihagararaho igihe kirekire kirenzeho.”

    Yabivuze ubwo yari arimo yerekeza muri leta ya Texas mu nama ya mbere y’ishyaka rye ijyanye n’amatora yo hagati muri manda. Muri ayo matora, uruhande rw’abafite ijambo rikomeye muri leta y’Amerika rushobora guhinduka.

    Trump yugarijwe n’ikibazo cy’imibare irimo kujya hasi mu makusanyabitekerezo ku gukundwa kwe mu baturage ndetse n’igitutu cy’imbere mu ishyaka rye ry’abarepubulikani cyo kugira ngo arangize intambara na Iran.

    Ku wa gatatu, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse bigera ku madolari 100 y’Amerika (hafi 150,000 FRW) ku kagunguru, ku nshuro ya mbere kuva muri Nyakanga (7) uyu mwaka, bitewe n’imirwano ikomeje kwiyongera mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

    Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Ako kanya nyuma y’amatora, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizahita bitangira guhirima bijya hasi.” Yongeyeho ati: “Ntekereza ko bizafata akandi kanya gato karenze [amatora yo] hagati muri manda.”

    Perezida w’Amerika yanavuze, nta gihamya atanze, ko Iran ishaka guteza ibibazo kuri ayo matora.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Ubucamanza bw'Ubufaransa bwanzuye ko abasirikare bo muri 'Opération Turquoise' nta ruhare bagize muri jenoside yabaye mu Rwanda

    Umusirikare w’Ubufaransa ari ku burinzi ku itariki ya 30 Kamena (6) mu 1994, hanze y’inkambi ya Nyarushishi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Umusirikare w'Ubufaransa ari ku burinzi ku itariki ya 30 Kamena (6) mu 1994, hanze y'inkambi ya Nyarushishi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda, aho Abatutsi barenga 8000 bari barinzwe n'abasirikare b'Ubufaransa

    Ubucamanza bw’Ubufaransa bwemeje ukudakurikirana abasirikare b’Ubufaransa kwatangajwe mu rwego rw’iperereza ku kuba baragize “ubufatanyacyaha muri jenoside” yabaye mu Rwanda mu 1994, mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu burengerazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

    Amashyirahamwe Survie, IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse jenoside, FIDH, LDH na LICRA hamwe n’abarokotse jenoside batandatu, bashinjaga abasirikare b’Ubufaransa kuba baratereranye babizi neza impunzi z’abasivile b’Abatutsi bari bari mu misozi ya Bisesero, bikabaviramo ko ababarirwa mu magana muri bo bicwa n’Abahutu, kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena (6) mu mwaka wa 1994.

    Icyo gihe abasirikare b’Ubufaransa bari bari mu Rwanda mu gikorwa cyiswe ‘Opération Turquoise’, leta y’Ubufaransa ivuga ko cyari icy’ubutabazi.

    Mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2024, urugereko rwo mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwanze ibirego by'"ubufatanyacyaha muri jenoside" ku basirikare b’Ubufaransa, ibyo bikaba byaremezaga ukudakurikiranwa rusange (non-lieu général) kwari kwatangajwe mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2023 n’abacamanza bakora iperereza, icyo gihe bangaga ko hari irindi bazwa ry’inyongera ryabaho.

    Icyo gihe amashyirahamwe yareze yari yahise agana mu rukiko rusesa imanza.

    Mu mwanzuro warwo ku wa gatatu, urwo rukiko, rusumba izindi mu Bufaransa, rwanzuye ko “ntibyarebaga abasirikare bari bahari gukora nta tegeko bahawe riturutse ku babakuriye, ni ukuvuga minisiteri y’ingabo”.

    Abacamanza banavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abo basirikare bari bafite ubushake bwo “gutuma habaho ikorwa ry’ibyaha byakorewe abasivile b’Abatutsi”, abacamanza bavuga ko igihe cy’iminsi itatu mbere yuko haba ubutabazi cyari icyo “gusobanukirwa uko ibintu bimeze byari bikirimo urujijo”.

    Ni dosiye yari imaze imyaka 20.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.