Trump avuga ko intambara yo muri Iran itazarangira mbere y'amatora y'ingenzi yo mu Gushyingo (11) uyu mwaka

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock
Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko adatekereza ko intambara yo muri Iran izarangira mbere y’amatora yo hagati muri manda azaba mu Gushyingo (11) uyu mwaka, yongeraho ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazagabanuka mbere y’icyo gihe.
Avuga kuri Iran ku wa gatatu, Trump yagize ati: “Ntekereza ko intambara izarangira ako kanya nyuma y’amatora kuko ntibashobora kwihagararaho igihe kirekire kirenzeho.”
Yabivuze ubwo yari arimo yerekeza muri leta ya Texas mu nama ya mbere y’ishyaka rye ijyanye n’amatora yo hagati muri manda. Muri ayo matora, uruhande rw’abafite ijambo rikomeye muri leta y’Amerika rushobora guhinduka.
Trump yugarijwe n’ikibazo cy’imibare irimo kujya hasi mu makusanyabitekerezo ku gukundwa kwe mu baturage ndetse n’igitutu cy’imbere mu ishyaka rye ry’abarepubulikani cyo kugira ngo arangize intambara na Iran.
Ku wa gatatu, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse bigera ku madolari 100 y’Amerika (hafi 150,000FRW) ku kagunguru, ku nshuro ya mbere kuva muri Nyakanga (7) uyu mwaka, bitewe n’imirwano ikomeje kwiyongera mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.
Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Ako kanya nyuma y’amatora, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizahita bitangira guhirima bijya hasi.” Yongeyeho ati: “Ntekereza ko bizafata akandi kanya gato karenze [amatora yo] hagati muri manda.”
Perezida w’Amerika yanavuze, nta gihamya atanze, ko Iran ishaka guteza ibibazo kuri ayo matora.
Izindi nkuru wasoma:

