Urubaho rwâimyaka 500,000 rwavumbuwe muri Zambia ruhinduye uko twatekerezaga abatubanjirije

Ahavuye isanamu, GEOFF DULLER
- Umwanditsi, Victoria Gill
- Igikorwa, BBC News
Kuvumburwa kwâamabango yâurubaho rwa cyera cyane ahagana ku nkombe z'umugezi wo muri Zambia byahinduye ibitekerezo byâinzobere ku bisigaramatongo ku buzima bwâabantu ba cyera.
Abashakashatsi babonye ibimenyetso ko uru rubaho rwakoreshejwe mu kubaka mu myaka hafi igice cya miliyoni ishize.
Ibi byabonywe, byatangajwe muri journal Nature, bivuze ko abantu bo muri icyo gihe ubundi bizwi ânkâabantu bo mu myaka yâibuyeâ bashobora kuba barubakaga ahantu ho kwikinga.
Inzobere mu bisigaramatongo Prof Larry Barham ati: "Iki cyabonetse cyahinduye uko natekerezaga abasokuru bacu ba cyera cyane."

Ahavuye isanamu, GEOFF Duller
Uyu muhanga wo kuri University of Liverpool ayoboye ubushakashatsi bwiswe Deep Roots of Humanity, ari nawo wacukuye ukanakorera isesengura uru rubaho rwo hambere cyane.
Ibi bihindura imitekerereze yari isanzweho ubu ku mibereho yâabantu ba cyera cyane, ko babagaho ubuzima bwo guhora bimuka.
Prof Barham ati: "Bakoze ikintu gishya, kinini, kandi mu rubaho.
"Bakoresheje ubwenge bwabo, gutekereza nâubuhanga bahanga ikintu batigeze babona mbere, ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere."

Ahavuye isanamu, LARRY BARHAM
Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ibindi bikoresho byâurubaho bya cyera, birimo ibyo gucukura. Ariko icyabatangaje kurusha ibindi ni amabango abiri yâimbaho basanze acomekanye.
Prof Geoff Duller inzobere mu bisigaramatongo yo muri University of Aberystwyth ati: "Amabango yombi araconze kandi ubasha kubona neza ko hakoreshejwe ibintu byâibuye.
"Bituma aya mabango yombi ahura neza agakora ikintu kimwe."
Gucana umuriro
Isesenguraryisumbuyeho ryerekanye ko ayo mabango amaze imyaka 476,000.
Umwe mu bagize itsinda ryâubu bushakashatsi, Perrice Nkombwe wo mu nzu ndangamurage ya Livingstone muri Zambia, ati: "Natangajwe no kumenya ko gukoresha imbaho ari umuco wa cyera cyane gutya.
"Byampishuriye ko twavumbuye ikintu kidasanzwe."
Kugeza ubu, ibimenyetso byerekana uko umuntu yakoreshaga imbaho byagarukiraga gusa ku gucana umuriro nâurushingo (igikoresho cy'ibiti Abanyarwanda bakoreshaga bacana umuriro), kubazamo ibintu nkâibiti byo gucukura nâamacumu.
Ubuhanga bwo gupima imyaka
Bumwe mu buvumbuzi bwâurubaho rwa cyera cyane ryari icumu rimaze imyaka 400,000 ryacukuwe i Clacton-on-Sea i Essex mu Bwongereza mu 1911.
Uretse gusa iyo kibitswe mu buryo bwihariye cyane, ubundi urubaho rurabora rugashira.
Ariko ahegereye inkombe zâumugezi uri hejuru yâamasumo azwi nka Kalambo Falls, hafi yâumupaka wa Zambia na Tanzania, aya mabango yahoraga arengewe nâamazi bityo amera nkâatumbitse imyaka ibihumbi nâibihumbi.
Mu gupima imyaka aya mabango amaze aho hantu abahanga bakoresheje ubuhanga buzwi nka âluminescence datingâ
Ingano yâaya mabango, irito rifite hafi 1.5m, isobanuye ko uwayateranyije wese yarimo kubaka ikintu runaka.

Ahavuye isanamu, Michale bayliss
Birashoboka cyane ko icyo kitari akazu gato cyangwa ahantu ho gutura, ahubwo ko yaba hari ahantu ho kwikinga igihe gito, nkâuko ririya tsinda ribivuga.
Prof Duller ati: "Birashoboka ko cyari nkâikintu cyo kwicaramo iruhande rwâumugezi umuntu arimo kuroba.
"Gusa biragoye kumenya neza neza icyo kintu uko cyari kimeze cyose."
Ntabwo kandi hazwi neza ubwoko bwâabantu ba cyera bacyubatse.
Nta magufa araboneka aha hantu kugeza ubu.

Ahavuye isanamu, LARRY BARHAM
Kandi uru rubaho ni urwa cyera cyane kurusha abantu bâigihe cyâubwenge bazwi nka Homo sapiens â ibisigaramatongo byerekanye ko ari abo mu myaka hafi 315,000 ishize.
Prof Duller ati: "Baba se ari ba Homo sapiens, gusa ntituravumbura ibisigaramatongo byo muri iyo myaka kugeza ubu.
"Ariko bashobora no kuba ari ubundi bwoko - Homo erectus cyangwa Homo naledi â muri Africa yâamajyepfo muri kiriya gihe hari amoko amwe yâaba cyera cyane."
Umuco wo gukoresha imbaho
Ziriya mbaho zajyanywe mu Bwongereza gusesengurwa no kubungabungwa, zibitse mu bigega bisa nâibyigana uburyo zari zimazemo imyaka ibihumbi amagana ku nkombe yâumugezi.
Ariko vuba aha zizasubizwa muri Zambia kumurikwa.
Madamu Nkombwe ati: "Ubu buvumbuzi buratwizeza kongera ibyo twari dufite no kubukoresha mu kumenyesha abantu igisobanuro cyâumuco wo gukoresha urubaho muri Zambia."
Mu gihe akomeje ubushakashatsi kuri Kalambo Falls, uyu mugore yongeraho ko bafite "amahirwe yo kongera ubumenyi ku buhanga bwo gukoresha imbaho, ubugeni, nâuburyo muntu yabanaga nâibimukikije.â













