Abafatiriwe

Imfungwa z'abanyafurika mu ntambara ya kure

Komeza umanuke ubone byinshi

Lud Beverley, wahoze wiga mu ishuri rya gisirikare akomoka muri Congo Brazaville, buke buke yegura ukuboko kwe gupfutse, n'ibiganza bitariho intoki zose

Yicaye ku gitanda cyo mu ivuriro riri mu kigo gifungirwamo imfungwa z’intambara giherereye mu burengerazuba bwa Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yari amaze amezi atatu muri icyo kigo, ubwo itsinda rya BBC ryamusuraga mu mpera za Werurwe (ukwa 3) kugira ngo rimenye byinshi ku kwiyongera kugaragara kw'abarwanyi bakomoka muri Afurika bafatiwe mu ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Dukurikije imibare ya Ukraine, umwe (1) mu munani (8) mu mfungwa z’intambara (PoWs) Ukraine yafashe umwaka ushize bari akomoka muri Afurika. Ubu Ukraine yemeza ko Abanyafurika bagize hejuru ya 10% by’abanyamahanga barenga 27,000 bivugwa ko binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya.

Beverley avuga mu Kirusiya kiza ku bikomere bye ati: “Ubwo nakoraga inshingano z’urugamba, narakonje cyane amaboko; kandi igihe nafatwaga, nta gants (zo gufubika intoki) nari ngifite.”

'" Twagendana n'amaguru, hari hakonje cyane"

Ati: “Nari naragize ikibazo cyo gukonja gikomeye cyo ku rwego rwa mbere.”

Yoherejwe mu Burusiya mu myaka irindwi ishize akiri umusirikare muto kugira ngo yige mu ishuri rikuru rya gisirikare ry'amato. Nyuma yarashatse abyara umukobwa. Ariko yaje guhura n’ibibazo by’amafaranga, atangira gucuruza ibiyobyabwenge, biza kurangira afungiwe mu Burusiya. Mu mwanya wo kurangiza igihano cye muri gereza, yahawe amahirwe yo kurekurwa aramutse yemeye kujya ku rugamba.

Ambwira ati: “Kugira ngo nishyure icyaha nakoze, nahisemo gukorera u Burusiya, ni yo mpamvu banyoherereje ku rugamba.”

Gusura iki kigo nk’itangazamakuru bikorwa ku wa Kane wa nyuma wa buri kwezi, bikaba biri muri gahunda yagutse ya Ukraine igamije kwerekana ko imfungwa z’intambara zifatwa neza. Abayobozi banze kuduha imibare nyakuri y’abafungiye muri icyo kigo, usibye kutubwira ko Abanyafurika bahafungiye bakomoka mu bihugu 15 bitandukanye.

Beverley avuga ko ntacyo ashinja abamwitaho ku buryo afashwe: abaganga bamwitaho neza gusa ubuzima bwo muri icyo kigo busa cyane n’ubwo mu gisirikare,burambirana.

Imfungwa z'intambara zituruka muri Africa, aho zifungiye muri Ukraine kuwa 26 Ugushyingo (ukwa 11) 2025. Getty Images

Ariko mu kiganiro yagaragaje gutekereza ku byo yakoze no kwicuza, asaba umuryango we ndetse n’igihugu cye, avuga ko kidafite uruhande kibogamiyeho muri iyi ntambara, kumubabarira. Ikirenze byose, yifuza ko iyi ntambara yarangira.

“Impande zombi zahombye byinshi cyane — narabibonye ubwanjye, biteye ubwoba.

Lud Beverly
Imfungwa z'intambara muri Ukraine

Imfungwa z'intambara

Imfungwa z’intambara zose zemeye kuganira natwe zari zifite inzira zitandukanye zabagejeje muri iyi ntambara. Benshi bavuze ko bifuza gusubira mu Burusiya kugira ngo babone amafaranga baberewemo, kandi nta n’umwe wifuzaga gusubira ku rugamba.

Igihe twageraga muri icyo kigo bwa mbere, impumuro y’isupu nziza yadusanganiye, maze dusanga imfungwa zambaye impuzankano y’ubururu bwijimye zirimo gutonda umurongo zituje zitegereje gufata ifunguro rya saa sita.

Nyuma y’ifunguro, imfungwa zabajijwe niba zifuza kuganira n’abanyamakuru bari babasuye. Bamwe mu bakomoka muri Afurika bateraniye hamwe bakoze igice cy'uruziga inyuma y'aho barara: bamwe bicaye ukwabo ku ruhande, abandi bakunda gusabana bagaseka banaterana urwenya, mu gihe hari n’abirindaga kurebana mu maso n’abandi.

Umugabo umwe yegeye imbere abonamo itsinda rya BBC mubabasuye. Arivuga ko yitwa Richard Kanu akomoka mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown

Avuga inkuru ye, avuga ko bizaba uburyo umuryango we n'abana 3 bamenya ko akiriho.

Uyu mugabo w'imyaka 43 amaze umwaka muri iki kigo, ariko afunzwe na Ukraine igihe cy'imyaka ibiri.

Nkuko bimeze kuri Beverley, nawe yahoze mu gisirikare, ariko avuaga ko atarazi ko niyemera akazi nkushinzwe umutekano bizarangira yisanze mu gace k'intambara.

Yakoreye igisirikare cya Sierra Leone imyaka 17, ahembwa amadolari 100 ku kwezi. Ibibazo byavutse mu mutwe wa gisirikare yakoreragamo byatumye akivamo, kubera ko yari akeneye amafaranga menshi kurushaho, yashakaga kujya i Burayi yinjiriye kuri viza z’ubukerarugendo.

Ambwira ati: “Umukobwa wanjye arashaka kuzaba umuganga. Nashakaga kubasha kumwishyurira amashuri ye ya kaminuza kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze.”

Igihugu cyose yasabyemo visa barayimwimye uretse Uburusiya. Ahageze muri 2024, yavuganye n’umukozi ushakira abantu akazi, ntiyiyumvishaga amahirwe yagize ubwo bamuhaga amadolari 15,000 yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe, hamwe n’umushahara wa buri kwezi w’amadolari 2,000, nubwo nta Kirusiya yavugaga. Yoherejwe mu mujyi wa Rostov-on-Don uri mu majyepfo y’u Burusiya, nko mu bilometero 200 uvuye ku rugamba rwo muri Ukraine.

Ati: “Nageze muri Rostov nisanga ndi mu kigo cya gisirikare.” Asobanura ko hari umuntu wamubwiye ko mu by’ukuri yari yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igisirikare cy’u Burusiya.
Yavuze ko byamutunguye cyane, ariko yisanze ahumurijwe no kumenya ko ibyo byari kuzamuha ubwenegihugu bw’u Burusiya.

"Nyuma y'umwaka nzaba mfite ibyangombwa by'Uburusiya hanyuma n'amafaranga yanjye. Nzabasha kuzana umuryago wanjye mu Burusiya. Nzaba mbayeho ubuzima busanzwe mu Burusiya."

Ariko avuga ko urugamba rwari rukomeye kubera iterambere ry’ikoranabuhanga ku mpande zombi. Hari bamwe mu mfungwa z’intambara bagisa n’abahungabanyijwe n'ibyo banyuzemo ku rugamba.

Mu yindi nzu yo kuryamamo, Imfungwa y'umunyakenya Evans Kibet yabanje kwanga kutuvugisha, ariko tumuramukije mu giswahili, ururimi mvuga, yahise yoroshya.

Ariko imyifatire ya Kibet yarahindutse yumvise uburyo imiryango yabo mu bihugu byabo ihangayikishijwe n’amakuru y’abashukishijwe kujya mu Burusiya n’ibigo bimwe by’abashakira abantu akazi bidakurikiza amategeko, bababwira ko bazabona imirimo myiza y’abasivili ihemba neza, ariko bagezeyo bagasanga bari koherezwa kurwana mu ntambara y’u Burusiya.

Raporo y' ubutasi bwa Ukraine ivuga ko abaturuka muri Kenya aribo mubare munini wahawe akazi mugisirikare cy' Uburusiya, igakurikirwa na Egypt, Camerron, Ghana n' Ubugande.

"Urugamba nta mikino. Abantu barapfa iburyo ,ibumoso no hagati kandi nta muntu uba abyitayeho" niko uyu w'imyaka 36 avuga.

Asobanura uko ibitero bya Drone bisiga imirambo irambaraye hasi.

Abasirikare bakomeza imbere ku rugamba, badashoboye cyangwa badashaka gusubira inyuma ngo bafashe bagenzi babo.

Atungira urutoki itsinda rya BBC undi munya Kenya mu kindi cyumba, avuga ko ashobora kuba ashaka kuvuga kuri Camera.

Mu by’ukuri, Willy Macharia yishimiye kuganira mbere yo kujya gufata ifunguro ry'amanywa bari batinze gufata. ati:"hano hari ibiryo byinshi. nanarya nyuma."

Isura ye nahise nyimenya kuko uyu musore w’imyaka 23 yari amaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aburira urubyiruko rwo muri Kenya kutinjira muri iyi ntambara.

Mubajije kuri ayo mashusho, yavuze ko kuyafata yabihatiwe n'abayobozi ba Ukraine.

Nyuma nabajije Petro Yatsenko, umuvugizi w’Ikigo cya Ukraine gishinzwe guhuza ibikorwa byo kwita ku mfungwa z’intambara, maze arabihakana (ibyayo mashusho).

Macharia avuga ko yabaye mu b'imbere k' urugamba amezi 3, nyuma yo gushukishwa amasezerano y’umushahara mwiza ndetse n’amahirwe yo gukomeza amashuri. Ariko yirinda gusobanura neza uburyo yinjijwe muri iyo gahunda yo kujya ku rugamba. Ati: “Narwaniraga u Burusiya, rero kuba ndi muri Ukraine bivuze ko ndi mu maboko y’umwanzi.”

Kugira ngo asunike iminsi muri icyo kigo, kimwe n’izindi mfungwa, akora uturimo duto tumwinjiriza amafaranga ashobora gukoresha muri kiosque nto igurishwamo ibiribwa byoroheje, isabune n’isukari.

Ari no kwiga ururimi rwo muri Ukraine mu isomero ryo kuri gereza, kuko aba ashaka kumva byinshi kubimukikije. Uyu musore muto yifuza cyane kongera kubona ubwisanzure bwe kandi afite icyizere ko izina rye rizashyirwa ku rutonde rw’imfungwa zizaguranwa kugira ngo asubire mu Burusiya.

Ariko Petro Yatsenko, ukorera ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa by’imfungwa z’intambara, avuga ko amahirwe y’uko guhererekanya imfungwa ari make cyane. Nk’uko Yatsenko abivuga, kugeza ubu, Ghana ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyagaragaje ubushake bwo gufasha mu gusubiza mu gihugu abaturage bacyo bafungiye muri Ukraine nk’imfungwa z’intambara. Intumwa zacyo zamaze gusura ibyo bigo kandi ibiganiro biracyakomeje.

“Ubu Abanyafurika ntibari mu baguranywa. Bashaka gusubizwa mu Burusiya kuko bashaka amafaranga yabo. Ariko nta gikorwa na kimwe kirava ku ruhande rw’u Burusiya cyo kubagarura.”

Petro Yatsenko
Umuvugizi ku kicaro gikuru cy'ikigo cya Ukraine kita ku mfungwa z'intambara

Naganiriye kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, ubona ko Abanyafurika binjijwe muri iyi ntambara ari ibitambo by’“ibikorwa bitemewe n’amategeko n’icengezamatwara ry’u Burusiya”.

Yambwiye ko: “Rimwe na rimwe babatumiraga kwiga mu Burusiya, hanyuma bagatungurwa no kwisanga bari ku rugamba.”

Minisitiri yavuze ko abanyamahanga na bo bashobora kurwanira mu gisirikare cya Ukraine, ariko ashimangira ko, bitandukanye n’u Burusiya, uburyo Ukraine yakira abasirikare bushya bukurikiza amategeko, bukorwa ku bushake bw’umuntu kandi bukorera mu mucyo. Yavuze ko icyo gihe nta mibare cyangwa amakuru arambuye yari afite ku banyamahanga bari mu gisirikare cya Ukraine.

Ariko ukuri ni uko imfungwa z’intambara z’Abanyafurika twahuye na zo zifuza gusubira mu Burusiya kandi bishobora kutazashoboka kugeza intambara irangiye.

Kuri Beverley, ikibazo si amafaranga gusa; umukobwa we ari mu Burusiya, kandi avuga ko aramutse asubiye muri Congo mu buryo butaziguye, atazashobora kongera gusubira mu Burusiya.

Kanu we ashimangira ko ahazaza he hatazongera kuba muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ati: “Nasinyiye amasezerano u Burusiya. Kandi ndashaka gusubira mu Burusiya. Ubuzima bwo mu Burusiya buruta ubuzima nari mfite muri Sierra Leone.”

Tumaze kuva muri Ukraine, twerekeje i Freetown kugira ngo duhure na Elsie, umukobwa wa Kanu w’imyaka 19.

Ari hanze y’urugo rw’umuryango we, inzu yoroheje kandi ishaje yubakishijwe amabati n’ibyuma byakusanyijwe, iri ku misozi yo mu gace ka Tengbeh, yavuze ko akumbuye se cyane, ariko ko yemera igitekerezo cye cyo gukomeza gutegereza kugira ngo azabashe gusubira mu Burusiya.

“Gusubira muri Sierra Leone ntibyacyemura ibibazo byatumye ava mu gihugu na mbere. Ntekereza ko afite amahirwe menshi mu Burusiya amahirwe yo kubona amafaranga, yo kwiyubakira ejo hazaza no guhindura ubuzima bwacu.”

Elsie Kanu, 19

Uwatashye

Not many make it back home. But Duncan Chege, a Kenyan, did. He escaped from the hospital where he had been admitted after he feigned mental illness while in the Russian army. 

Kuri Chege, isezerano ry’umushahara mwiza ni ryo ryamufatisije umwanzuro. Nyuma yo kunanirwa kubona akazi i Dubai kubera ibibazo bya viza, ikigo cyamushakiraga akazi cyamugiriye inama yo kugerageza amahirwe mu Burusiya, aho yabonye viza mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe. 

Amafoto tuyakesha Duncan Chege

Kugira ngo babone amafaranga y’urwo rugendo, nyina yafashe amadeni ku baturanyi no ku bavandimwe, kugira ngo bishyure amafaranga y’ababashakira akazi n’itike y’urugendo kugenda gusa.

“Mama wanjye yashakaga kumbona njya gukora, kugira ngo mbashe gufasha umuryango wacu no guhindura ubuzima bwacu.”

Duncan Chege

Nyamara ikibazo cy’ibizakurikiraho kuri aba Banyafurika b’imfungwa z’intambara gikomeje kuba urujijo rukomeye.

ABATEGUYE IYI NKURU

Umwanditsi: Sammy Awami, Yatangarijwe mu burengerazuba bwa Ukraine

Uwafashe amashusho: Hassan Lali

Imiterere y'inkuru: Millie Wachira

Ifoto yakoreshejwe: Mayowa Alabi

Ibishushanyo: George Wafula

Amafoto: Ukraine (Getty Images), Sierra Leone na Kenya (Sammy Awami na Hassan Lali)

Abasuzumye inyandiko: Lucy Fleming na Victor Oluoch

Uwatunganyije video: Kathy Harcombe

Umwanditsi mukuru: Dorothy Otieno

Ubundi bufasha: Shalom Olatunji, Brian Osweta, Njoroge Muigai, Boaz Ochieng na Damilola Ojetunde

Itariki byatangarijweho: 9 Kamena (6) 2026