'Red Red Wine': UB40 Ft Ali Campbell ryashimishije abantu benshi i Kigali barimo na Jose Chameleone

Ali Campbell ukuriye itsinda UB40 Ft Ali Campbell arimo kuririmba

Ahavuye isanamu, UB40 Ft Ali Campbell

Insiguro y'isanamu, Ali Campbell ukuriye itsinda UB40 Ft Ali Campbell arimo kuririmba
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Itsinda rya muzika UB40 Ft Ali Campbell ryo mu Bwongereza ryakoze igitaramo cyitabiriwe kandi cyishimiwe n'abantu benshi muri BK Kigali Arena, nk'uko abakitabiriye babitangaza.

"Byanshimishije mu buryo ntaherukaga kwishimamo ku giti cyanjye", ni ko Jean Marie Murwanashyaka wagiye muri iki gitaramo yabwiye BBC mu butumwa bwanditse.

Murwanashyaka ari mu kigero cy'imyaka 45, we n'abandi bantu biganjemo ikigero cye no hejuru yacyo ni bo bari benshi muri Kigali Arena, nubwo "harimo n'abakiri bato batari bacye" nk'uko abivuga.

Itsinda UB40 Ft Ali Campbell ryaje gutaramira i Kigali rivuye mu bitaramo bakoze mu cyumweru gishize mu mijyi ya Cape Town, Durban na Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y'igitaramo cy'iri tsinda agaragaza abantu benshi berekana ibyishimo kubera indirimbo z'iri tsinda zakunzwe cyane mu myaka ya za 1980 na 90.

Ali Campbell ukuriye iri tsinda na bagenzi be batangiye baririmba indirimbo nka "Cherry Oh Baby", "Big Love" n'izindi.

Murwanashyaka ati: "Igitaramo kigana ku musozo nibwo ibintu byandenze, kimwe n'abandi benshi muri BK Arena."

Avuga ko iri tsinda ryaririmbye indirimbo zamamaye cyane mu myaka ya za 1980 na 90 nka 'Falling In Love With You', 'Kingston Town' na 'Red Red Wine', "maze abantu bose bajya ibicu" nk'uko abivuga.

Mu bantu bagaragaye bari mu byishimo baje kureba iki gitaramo harimo umuhanzi w'icyamamare mu karere Jose Chameleone wo muri Uganda.

Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, UB40 Ft Ali Campbell iri mu bitaramo bizenguruka imijyi itandukanye ku isi bise Big Love World Tour.

Amatsinda abiri: UB40 na UB40 Ft Ali Campbell?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ni itsinda ryatangiye mu 1978 i Birmingham mu Bwongereza ryitwa UB40 rishinzwe n'abasore b'inshuti barimo n'abavandimwe.

Bafashe iryo zina barihereye ku nyandiko y'abasabaga akazi icyo gihe mu Bwongereza yitwaga "Unemployment Benefit Form 40".

Muzika yabo yarimo kuvanga injyana za reggae, pop na rock.

Kuva icyo gihe baramamaye babasha no kugurisha kopi miliyoni 70 za muzika yabo.

Ariko, mu 2008, Ali Campbell umwe mu baritangije, yarivuyemo nyuma y'imyaka 30, atangaza ko byavuye ku micungire y'itsinda n'impaka zishingiye kuri 'business'.

Mu 2014, Ali yashinze itsinda rye, aryita UB40 Ft Ali Campbell, byateje amakimbirane maremare ashingiye ku izina n'uburenganzira ku ndirimbo.

Izo mpaka zakemuriwe mu nkiko, zemeje ko UB40 ya mbere igumana izina ryayo hakabaho na UB40 Ft Ali Campbell ari na yo yaraye itaramiye i Kigali.

Iryo tandukaniro ry'amatsinda yombi bamwe mu bakunzi b'indirimbo nka 'Red Red Wine' nka Murwanashyaka ntabwo bari barizi mbere y'iki gitaramo.

Yabwiye BBC ati: "Nk'abakunzi ba muzika icyo dukunda ahanini ni injyana, naho itsinda nk'iri rya cyera n'abarigize ntabwo njye nari nkikurikirana cyane ibyabo."

Yongeraho ati: "Uko biri kose twabonye kandi twaryohewe bikomeye mu muzika ya UB40 twumvise kuva turi bato".