Umuntu uwo ari we wese uherutse kujya muri
DRC ntazemererwa kunyura muri Uganda.
Abantu ba mbere babonetse muri Kenya na Nigeria
banduye Ebola bafitanye isano no kuba baranyuze ku kibuga cy’indege cya Entebbe
muri Uganda muri uku kwezi.
Brésil: Lula yatsindiye manda ya kane ariko ategerejwe n'inteko ishingamategeko itamushyigikiye n'igihugu cyacitsemo ibice
Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida wa Brésil umaze igihe kirekire ku
butegetsi, Luiz Inácio Lula da
Silva, wo mu murongo wa politike wo gushaka impinduka, yongeye gutorwa nyuma y’ibikorwa
byo kwiyamamaza byabayemo guhatana gukomeye cyane, atsinda Flávio Bolsonaro bari
bahatanye wo mu murongo wa politike wo gukomera ku bya kera.
Ni intsinzi ya kane ya
Lula mu matora ya perezida, akaba asanzwe yarategetse manda ebyiri kuva muri
Mutarama (1) mu 2003 kugeza mu Kuboza (12) mu 2010, na manda ya gatatu yo
guhera muri Mutarama mu 2023.
Ariko inzira
yamugejeje ku ntsinzi muri aya matora yitabajwemo icyiciro cya kabiri ku cyumweru,
ntiyari ibuzemo inzitizi.
Bolsonaro yari yatsinze
Lula mu cyiciro cya mbere cy’ayo matora cyabaye ku itariki ya 4 y’uku kwezi kw’Ukwakira
(10) ndetse benshi ntibatekerezaga ko bishoboka ko yahindura ibintu mu byumweru
bitatu byari bisigaye ngo habe icyiciro cya kabiri.
Intsinzi ye iciye
ukubiri n’umujyo uriho ubu mu karere k’Amerika y’epfo, aho abatora bagiye
bahana ba perezida bari basanzwe ku butegetsi bagatora abari mu murongo w’ibitekerezo
byo gukomera bya kera. Muri ako karere, ibihugu binini cyane nk’Argentine, Chili
na Colombia ubu bitegetswe n’abategetsi bo mu murongo wo gukomera ku bya kera.
Ibikorwa byo
kwiyamamaza bya Lula, w'imyaka 80, byongeye kugarura ubuyanja nyuma yo gutsindwa mu cyiciro
cya mbere bigizwemo uruhare n’imyigaragambyo yo mu mihanda hamwe n’ibikorwa
byinshi byo ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo wahoze akora mu nganda
zikora ibyuma, wabaye izina rizwi cyane mu baharanira ko ibintu bihinduka muri Brésil
kuva ubwo yiyamamazaga bwa mbere ku mwanya wa perezida mu 1989, ni ho ha
handi ategerejwe n’urubuga rwa politike rwa mbere rugoranye cyane kuva yagera
ku butegetsi bwa mbere mu 2003.
Manda ye nshya, y'imyaka ine, biteganyijwe
ko itangira ku itariki ya 5 Mutarama mu 2027, izatangirana n’inzitizi zikomeye mu
gihugu no hanze yacyo, harimo no kudakundwa na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Nubwo Trump atigeze
ashyigikira mu buryo butaziguye uwari uhatanye na Lula, Flávio Bolsonaro –
ikintu yakoze ku bakandida bakomeye ku bya kera baje gutsinda amatora ya perezida
muri Colombia no muri Honduras – nta gushidikanya kwinshi guhari ko ubutegetsi
bwe bwajyaga guhitamo kubona umutegetsi wo mu murongo wo gukomera ku bya kera
ari we utegetse iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 213.
Ibiro bya perezida w’Amerika – White House – bifata Amerika y’epfo nk’akarere
Amerika ifitemo ijambo, ubutegetsi bwa Trump bukaba bushishikajwe no gutuma
kabamo abategetsi bashyigikiye ingamba ze za politike, harimo no mu bya
gisirikare, umutekano n’ubucuruzi.