Brésil: Lula yatsindiye manda ya kane ariko ategerejwe n'inteko ishingamategeko itamushyigikiye n'igihugu cyacitsemo ibice

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida wa Brésil umaze igihe kirekire ku butegetsi, Luiz Inácio Lula da Silva, wo mu murongo wa politike wo gushaka impinduka, yongeye gutorwa nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo guhatana gukomeye cyane, atsinda Flávio Bolsonaro bari bahatanye wo mu murongo wa politike wo gukomera ku bya kera.
Ni intsinzi ya kane ya Lula mu matora ya perezida, akaba asanzwe yarategetse manda ebyiri kuva muri Mutarama (1) mu 2003 kugeza mu Kuboza (12) mu 2010, na manda ya gatatu yo guhera muri Mutarama mu 2023.
Ariko inzira yamugejeje ku ntsinzi muri aya matora yitabajwemo icyiciro cya kabiri ku cyumweru, ntiyari ibuzemo inzitizi.
Bolsonaro yari yatsinze Lula mu cyiciro cya mbere cy’ayo matora cyabaye ku itariki ya 4 y’uku kwezi kw’Ukwakira (10) ndetse benshi ntibatekerezaga ko bishoboka ko yahindura ibintu mu byumweru bitatu byari bisigaye ngo habe icyiciro cya kabiri.
Intsinzi ye iciye ukubiri n’umujyo uriho ubu mu karere k’Amerika y’epfo, aho abatora bagiye bahana ba perezida bari basanzwe ku butegetsi bagatora abari mu murongo w’ibitekerezo byo gukomera bya kera. Muri ako karere, ibihugu binini cyane nk’Argentine, Chili na Colombia ubu bitegetswe n’abategetsi bo mu murongo wo gukomera ku bya kera.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Lula, w'imyaka 80, byongeye kugarura ubuyanja nyuma yo gutsindwa mu cyiciro cya mbere bigizwemo uruhare n’imyigaragambyo yo mu mihanda hamwe n’ibikorwa byinshi byo ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo wahoze akora mu nganda zikora ibyuma, wabaye izina rizwi cyane mu baharanira ko ibintu bihinduka muri Brésil kuva ubwo yiyamamazaga bwa mbere ku mwanya wa perezida mu 1989, ni ho ha handi ategerejwe n’urubuga rwa politike rwa mbere rugoranye cyane kuva yagera ku butegetsi bwa mbere mu 2003.
Manda ye nshya, y'imyaka ine, biteganyijwe ko itangira ku itariki ya 5 Mutarama mu 2027, izatangirana n’inzitizi zikomeye mu gihugu no hanze yacyo, harimo no kudakundwa na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Nubwo Trump atigeze ashyigikira mu buryo butaziguye uwari uhatanye na Lula, Flávio Bolsonaro – ikintu yakoze ku bakandida bakomeye ku bya kera baje gutsinda amatora ya perezida muri Colombia no muri Honduras – nta gushidikanya kwinshi guhari ko ubutegetsi bwe bwajyaga guhitamo kubona umutegetsi wo mu murongo wo gukomera ku bya kera ari we utegetse iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 213.
Ibiro bya perezida w’Amerika – White House – bifata Amerika y’epfo nk’akarere Amerika ifitemo ijambo, ubutegetsi bwa Trump bukaba bushishikajwe no gutuma kabamo abategetsi bashyigikiye ingamba ze za politike, harimo no mu bya gisirikare, umutekano n’ubucuruzi.
Izindi nkuru wasoma:
