Canada yiteguye intambara ndende y'ubucuruzi mu gihe imisoro yayo yo kwihorera kuri Amerika yatangiye

Ahavuye isanamu, Reuters
Imisoro yo kwihorera ya Canada ku bicuruzwa binyuranye by’Amerika byinjira muri icyo gihugu yatangiye gushyirwa mu ngiro ku wa kabiri, mu gihe nta kimenyetso kigaragara cyuko impande zombi zishobora kugera ku masezerano y’ubucuruzi.
Iyo misoro yo kwihorera ya Canada ireba ibicuruzwa by’Amerika bifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika, birimo ibyuma (steel/acier) n’imipira y’amaboko magufi ikozwe mu ipamba, ndetse iyo misoro ikaba iri hejuru ku kigero cya 50%.
Amafi mabisi akirobwa hamwe n’udukoko two mu mazi magari tuzwi nka ‘lobster’ mu Cyongereza (cyangwa ‘homard’ mu Gifaransa) na byo byari biri kuri urwo rutonde.
Ariko nyuma Canada yabikuyeho nyuma yuko iyo gahunda yakiriwe nabi n’abakora mu rwego rw’ibiribwa bikomoka mu nyanja bo muri Canada – ikimenyetso cy’uburyo bugoye bwo kwigengesera kuri Canada mu gihe irimo kwihorera kuri uwo mufatanyabikorwa wa mbere ikorana na we ubucuruzi bwinshi cyane.
Abategetsi bo muri Amerika n’abo muri Canada bavuze ko bifuza kugera ku masezerano, ariko nta gikorwa cyari cyakorwa kiganisha ku gusubukura ibiganiro byananiranye mu mpera ya Kanama (8) uyu mwaka.
Canada n’Amerika bifitanye umubano w’ubucuruzi bwa mbere bwinshi cyane ku isi bwo hagati y’ibihugu bibiri, mu mwaka wa 2025 byagereranywaga ko bufite agaciro ka miliyari hafi 900 z’amadolari y’Amerika.
Izindi nkuru wasoma:


