âNdashaka guhesha ishema Kenya nâu Rwandaâ â Amagambo ya nyuma Gervais Hakizimana yabwiye umugore we

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
- Yatangajwe
Byari umubabaro mwishi ku muryango wa Gervais Hakizimana, abakinnyi bâumukino wo kwiruka bo mu Rwanda no muri Kenya, abategetsi ba Kenya, nâabandi bantu benshi baje i Kigali mu muhango wo gushyingura uyu mutoza wapfiriye mu mpanuka mu burengerazuba bwa Kenya ari kumwe nâumukinnyi yatozaga wari uherutse guca umuhigo wâisi.
Muri uyu muhango, itsinda ryaturutse muri Kenya ryari rikuriwe na Ababu Nwamwamba minisitiri wâurubyiruko, imikino, nâubuhanzi muri Kenya wizeje ko leta yâiki gihugu izatanga inkunga ya miliyoni eshanu zâamashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 40Frw) kâumuryango wa Hakizimana.
Leta y'u Rwanda n'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri ntabwo byari bihagarariwe mu muhango wo gushyingura Hakizimana kuri uyu wa gatatu.

Ahavuye isanamu, MARY MORAA / FACEBOOK
Polisi ya Kenya yanzuye ko Hakizimana yaguye mu mpanuka yâimodoka yari itwawe nâumukinnyi yatozaga Kelvin Kiptum, nawe wahise apfa, tariki 11 zâuku kwezi, naho undi mugenzi wa gatatu bari kumwe yararokotse afite ibikomere bito. Umuryango wa Hakizimana wo mu Rwanda ntiwanyuzwe nâibyavuye mu icukumbura ryâabahanga ku murambo we, wasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Mu muhango wo kumushyingura i Kigali, Joan Chelimo, umunyakenya wahoze asiganwa ku rwego mpuzamahanga akaba n'umupfakazi Hakizimana asize, yavuze ko umugabo we yari âintwari yambaye hafi igihe cyoseâ.
Yagize ati: âNta muntu ushobora kumva umubabaro mfite mu mutima wanjye.
âMu byumweru bibiri bishize ubwo yazaga i Nairobi twari dufite ibintu byinshi twapangaga ku buzima bwacu nâubwâumwana wacu.
âYashakaga kugira [Kelvin] Kiptum umukinnyi ukomeye kurenza aho ari, ashaka ko bakora imyitozo myinshi, arambwira ati ârero mpa igihe, nyihanganira mbashe gukora ibyo nshaka ngo akazi kanjye gatungane. Ndashaka guhesha ishema, Kenya nâu Rwanda, nâisi yoseâ.â

Hakizimana wari ufite imyaka 36, yavukiye mu karere ka Nyaruguru atangira gukina imikino ngororamubiri mu ikipe ya APR, akina mu ikipe yâigihugu, mbere yo kwinjira mu gushakisha impano no gutoza abakinnyi bakizamuka. Mu 2019, yabonye impano muri Kelvin Kiptum wari ufite imyaka 20 atangira kumutoza.
Mu 2023 nibwo Kiptum wari ufite imyaka 24 yatangiye kumenyakana cyane ubwo muri Mata (4) yatwaraga marathon ya London akoresheje 2:01:25, mâUkwakira(10) aca umuhigo wâisi mu irushanwa rya marathon yiruka iya Chicago mu gihe cya 2:00:35, akuraho amasegonda 34 kâumuhigo wari waraciwe nâumunya-Kenya mugenzi we Eliud Kipchoge.
Mu gushyingura Hakizimana, minisitiri Namwamba wâimikino muri Kenya yashimye akazi yakoze mu gufasha Kiptum kuba icyamamare ku isi.
Yagize ati: âKenya nâu Rwanda, na Afrika yâiburasirazuba muri rusange, dutakaje umuntu wâingirakamaro cyane, niyo mpamvu leta ya Kenya yaje kwifatanya namwe mu kunamira uyu musore.
âNabonanye nawe nyuma yâiminsi ibiri Kiptum yesheje umuhigo wâisi. Hakizimana yari umutoza wa mbere ukiri muto guca umuhigo wâisi muri marathon.â

Sylvie Nizeyimana umukinnyi wiruka igice (1/2) cya marathon yabwiye BBC ko Hakizimana atari umutoza wâu Rwanda gusa ko ahubwo âisi yose yari imuhanze amasoâ.
Yagize ati: âTwamufataga nkâintwari yacuâŠAgiye hari byinshi yashaka gukora no kwereka isi ko bishoboka nkâumunyarwanda. Yabigaragaje ejo bundi atoza umuntu agaca agahigo kâisi.
âHari indi ntabwe yari yaramaze gutera yo kubona ishyirahamwe ryâAbafaransa rimwizera ndetse nâigihugu nka Kenya gifite inzobere nyinshi mu mikino ngororamubiri kikamwizera, byerekana urwego yari ariho.â

Ahavuye isanamu, Reuters
None kuwa gatatu, inzobere mu gusuzuma imirambo ya leta ya Kenya yatangarije abanyamakuru ko isuzuma bakoze ku murambo wa Kelvin Kiptum ryerekanye ko yapfuye kubera ibikomere byinshi birimo gushwanyagurika kwâamagufa menshi yâumutwe mu mpanuka mu cyumweru cyashize, aho we na Hakizimana bari bicaye imbere bahise bapfa ubwo imodoka Kiptum yari atwaye yataga umuhanda.
Biteganyijwe ko Kiptum azashyingurwa kuwa gatanu mu muhango wo ku rwego rwâigihugu uzitabirwa na Perezida William Ruto, nkâuko umwe mu bategetsi bâishyirahamwe ryâimikino ngororamubiri muri Kenya yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.
Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko Kiptum yagombaga gushyingurwa kuwa gatandatu wâiki cyumweru ariko byigijwe imbere bigashyirwa kuwa gatanu kubera gahunda za Perezida Ruto.













