Imvo n'imvano kuri ruswa ivugwa na Transparency International mu burezi mu Rwanda

Imvo n'imvano kuri ruswa ivugwa na Transparency International mu burezi mu Rwanda
Yatangajwe

Mu kiganiro Imvo n'imvano cyo kuru uyu wa gatandatu tariki ya 6 z'ukwezi kwa 6 umwaka wa 2026, turavuga ku cyegeranyo cy'umuryango Transparency International Rwanda gitunga agatoki urwego rw'uburezi ko rugaragaramo ibyuho bya ruswa cyane cyane iy'igitsina mu mashuri makuru na za kaminuza.

Transparency International Rwanda ivuga kandi ko ruswa mu burezi igaragara mu itangwa ry'amasoko y'ibiryo by'abanyeshuri mu mashuri atandukanye, mu itangwa ry'imyanya mu kazi k'ubwarimu no mu banyeshuri bimenyereza umwuga.

Hari ubuhamya bw'abatswe ruswa cyangwa inshuti zabo zamenye iby'iyo ruswa, murabwumva muri iki kiganiro.

Uwo muryango uvuga ko hari ibimaze gukosorwa nyuma y'icyo cyegeranyo nko gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga mu itangwa ry'amasoko n'akazi ku barimu muri amwe mu mashuri ariko ko hakenewe ingamba n'igenzura rikomeye kugira ngo ruswa mu burezi icike.

Kaminuza y'u Rwanda ari nayo ifite abanyeshuri benshi mu gihugu ntihakana kubamo ibyuho bya ruswa y'igitsina ariko ikavuga ko ingamba zikomeye ziri kugenda zishyirwa mu bikorwa mu kuyihashya.

Ikiganiro mwagiteguriwe kandi mukigezwaho na Yves Bucyana